Kuri wa Mbere tariki 25 Nzeli 2017 saa munani nibwo hateganyijwe igikorwa cyo kugurisha mu cyamunara inzu ya Rujugiro Ayabatwa Tribert kubera imyenda y’ imisoro ba nyirayo babereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro (RRA).
Tariki 11 Nzeli uyu mwaka nibwo RRA yamanitse amatangazo avuga ko iyi nzu y’ ubucuruzi iherereye mu mugi wa Kigali hagati itezwa cyamura none.
Nyuma y’ umunsi RRA itangaje ibi, tariki 12 Nzeri, Rujugiro yatangarije ijwi ry’Amerika ko kugurisha inzu ye mu (…)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > Umuryango_Highlights_In_Slide
Umuryango_Highlights_In_Slide
Articles
-
Inzu ya Rujugiro, UTC iratezwa cyamura uyu munsi
25 September 2017, by Nsanzimana Ernest -
Gicumbi: Umuforomo afunzwe akekwaho gusambanya umubyeyi yabyazaga
26 March 2018, by Nsanzimana ErnestUmforomo uri mu kigero cy’ imyaka 40 wo kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore w’ imyaka 35 wari wamugannye ngo amubyaze.
Amakuru y’ uko uyu muganga yasambanyije umubyeyi yabyazaga, akimara kumenyekana polisi y’ u Rwanda ikorera muri ako gace yahise ita muri yombi uyu mugabo tutangaje amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we.
Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amajyaruguru yemeje aya makuru gusa nta byinshi (…) -
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye barimo n’uwa REMA mushya
11 May 2020, by Dusingizimana RemyPerezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yashyizeho abayobozi batandukanye, mu nzego zitandukanye nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’Intebe.
-
Nyarugenge: Umumotari yagwiriwe n’igiti yari yugamye munsi ahita apfa
14 October 2019, by Dusingizimana RemyUmusore w’imyaka 27 y’amavuko, wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagwiriwe n’igiti yari yugamye munsi ahita apfa,mu gitondo cyo kuri uyu wa wa mbere tariki 14 Ukwakira,
-
Dr Muvunyi Emmanuel yasimbujwe ku buyobozi bwa HEC
14 October 2019, by Dusingizimana RemyMinisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yashyize hanze itangazo rivuga ko Muhizi Kageruka Benjamin ariwe Muyobozi w’agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) asimbuye ku mwanya Dr Muvunyi Emmanuel wari umuyobozi mukuru.
-
CAF yategetse ko umukino wa Wydad Casablanca na Esperance de Tunis uzasubirwamo
5 June 2019, by Dusingizimana RemyIshyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,ryemeje ko umukino wa nyuma wa CAF Champions League wahuje Wydad na Esperance uzasubirwamo, nyuma yo guhagarara ku munota wa 62 utarangiye kubera ibura ry’amashusho yunganira abasifuzi azwi nka VAR.
-
Perezida Kagame yeretse ibihugu bikize igitsibo bikwiye gushoramo imari muri Afurika
13 June 2017, by Nsanzimana ErnestPerezida w’ u Rwanda Paul Kagame yabwiye ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi ko muri Afurika ahantu hakenewe gushorwa imari kurusha ahandi ari mu mihanda, ibiraro, ibyambu, inzira za gari ya moshi ndetse no kubaka ingomero z’amashanyarazi.
Hari mu nama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yiga ku bufatanye na Afurika, yabereye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2017.
Iyi nama ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushora imari mu hazaza hafite inyungu (…) -
Wa mwana w’ inshuke washimutiwe Kicukiro habonetse umurambo we
19 May 2018, by Nsanzimana ErnestNakabonye nyina w’ umwana washimuswe
Mu murenge wa ZAZA wo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi habonetse umurambo w’ umwana w’ umuhungu w’ imyaka 5 wigaga muri gardienne ya gatatu washimutiwe mu karere ka Kicukiro umurenge wa Niboye akagari ka Nyakabanda, mu mpera z’ icyumweru gishize.
-
Guverineri Kazayire yiyemeje kurenganura abaturage bashyirwaho igitutu iyo batanze amakuru
9 June 2017, by Muhaturukundo EricUmuyobozi w’ Intara y’ iburasirazuba Kazayire Judith yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’ abayobozi bakoresha inama abaturage bakababuza gutanga amakuru.
Uyu muyobozi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo Abanyamakuru, Polisi y’igihugu, Umuvunyi, Urwego rw’ abanyamakuru bigenzura ( RMC) n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba.
Muri iyi nama ubusanzwe imenyerewe mu mugi wa Kigali, hagaragajwe ikibazo cy’abayobozi babuza abaturage gutanga amakuru, (…) -
Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe
9 November 2017, by Nsanzimana ErnestUmuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yasimbujwe kuri uyu mwanya nyuma y’amezi abiri atawe muri yombi.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017, Rubingisa yasimbuwe na Madamu Tengera Kayitare Francoise.
Muri Kanama 2015 Tengera Francoise yari yagizwe umwe mu bagize inama y’ ubutegetsi mu kigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB. Tariki 16 Kamena 2016 Ntengera Kayitare Francoise yagizwe (…)
Umuryango.rw